Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro na RBA abaturage bazatangamo ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kiratangaza ko kuri iki Cyumweru kizagirana ikiganiro cyihariye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kikazanyura ku bitangazamakuru bya RBA byose.


Muri iki kiganiro, abaturage bararikiwe gutangamo ibitekerezo ndetse n’abafite ibibazo bakaba babibaza banyuze ku mbuga nkoranyambaga za RBA, bakoresheje #BazaPerezidaKagame.

Perezida Kagame yaherukaga gutanga ikiganiro nk’iki ku itariki 10 Nyakanga 2020, cyabarijwemo ibibazo bitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, cyibanze ku rugendo rwo kubohora igihugu.

Ni ikiganiro kigiye kuba mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu byo ku isi bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, kikaba kandi cyarahungabanyije ubukungu mu nguni zitandukanye z’ubuzima.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.