Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ikomeye kuri Afurika n’u Bushinwa

Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu Bushinwa, aho bitabiriye inama ikomeye yiga ku bufatanye hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe mu Bushinwa

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe mu Bushinwa

Perezida Kagame urimo kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yasanzeyo abandi baperezida batandukanye bo mu bihugu biwugize.

Iyo nama yateguwe n’u Bushinwa igamije kongera ubufatanye mu bukungu no mu mikoranire igamije guteza imbere impande zombi.

Iyi nama y’iminsi ibiri izatangira tariki 3 Nzeri 2018, ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “U Bushinwa na Afurika: kugana ku baturage bahuje intego imwe y’ahazaza kandi ibabyarira inyungu”.

Perezida Kagame nk

Perezida Kagame nk’umuyobozi wa AU, yakiriwe bidasanzwe

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.