Perezida Kagame wagizwe Big Giant Of Africa na Masai Ujiri yasabye urubyiruko gukora cyane rugateza imbere Afurika

Mu birori byo kwizihiza imyaka 20 Umuryango Giant of Africa umaze ushinzwe , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko gutangira gukora ibikomeye no gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere umugabane wa Afurika , ndetse na Masai Ujiri washinze uyu muryango avuga ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kuba ibihangange.

Perezida Kagame yibukije urubyiruko kudahora rwibutswa ahubwo ko iki ari cyo gihe cyo kuba ibirangirire kandi ko ari amahitamo yabo. Perezida Kagame kandi yasabye uru rubyiruko kuba kuba umwe nk’ Abanyafurika kandi ko bagomba kwiyumvamo ubushobozi bwo kugera kubyo bifuza.

Kwizihiza imyaka 20 y’ umuryango Giants of Africa byahuriranye kandi n’ iserukiramuco rizamara iminsi irindwi, aho urubyiruko rurenga 250 ruturutse hirya no hino muri Afurika bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’ inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubakarishya muri uyu mukino.

Kuri iki Cyumweru kandi, Umuyobozi Mukuru wa Giants of Africa Masai Ujiri arikumwe na minisitiri wa Siporo Aurrore Mimosa Munyagaju bafunguye ku mugaragaro ikibuga cy’ umukino wa Basktball mu karere ka Rwamagana. Giants Of Africa ni umushinga ufasha abana bakiri bato kugaragaza impano zabo muri basketball, ukaba ukorera mu bihugu 16 bya Afurika.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.