Perezida Kagame yageze i Nairobi aho yitabiriye inama y’umuhora wa ruguru

Perezida Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama y’umuhora wa ruguru, igamije kwihutisha iterambere no koroshya urujya n’uruza rw’abantu muri aka karere.

Perezida Kagame akigera i Nairobi yahise yakirirwa ku kibuga cy

Perezida Kagame akigera i Nairobi yahise yakirirwa ku kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta International Airport

Iyo nama izaba iyobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yitabiriwe kandi na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’Intumwa yihariye ya Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Ku murongo w’ibyigwa muri iyo nama hari ukureba aho ibyemeranijweho mu nama yabereye i Kampala bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ibyo kubaka inzira ya Gari ya Moshi no kubaka icyambu cya Mombasa-Nairobi na Mombasa-Naivasha.

Abo bayobozi bazanasuzuma kandi aho ikoranabuhanga rigeze rishyirwa mu bikorwa muri ibyo bihugu.

Muri 2013 nibwo ibyo bihugu byemeranijwe gukora imishinga migari bihuriyeho mu buryo bwo koroshya ubucuruzi hagati yabyo no kwihutisha iterambere.

Aya makuru turakomeza kuyabakurikiranira.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.