Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Abayobozi b’Ingabo (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (Officers).

Ibyo biganiro byabereye mu ishuri rya Gisirikare rya Gako riherereye i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda, nk’uko amakuru Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byanyujije kuri Twitter abigaragaza.

Iyo nama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abayitabiriye bakaba bari bambaye udupfukamunwa, kandi bahana intera hagati yabo.

Perezida Kagame ni we wayoboye iyo nama yari iteraniyemo abasirikare bakuru n’abandi basirikare bayobora inzego zitandukanye.

Umugaba w’Ikirenga yasabye abo basirikare gukomeza gukorana umwete akazi kabo, barangwa n’imyitwarire myiza, ndetse n’indangagaciro zisanzwe ziranga Ingabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame yabasabye gusigasira umutekano igihugu gifite, bagakomeza no gutanga umusanzu mu bindi bikorwa biteza imbere igihugu.

Iyo nama ihuriza hamwe abasirikare bakuru (RDF High Command Council) iterana buri mwaka kandi igafatirwamo ibyemezo n’umurongo ngenderwaho, ikayoborwa n’Umugaba w’Ikirenga (Commander-in-Chief) nk’uko itegeko rigena inshingano, imiterere n’ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ribiteganya.

Aya ni amwe mu mafoto yafatiwe ahabereye ibyo biganiro:




























</script

Amafoto: Village Urugwiro

MENYA UMWANDITSI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.