Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Charles Habonimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Managing Director of Rwanda Airports Company).
Uyu munsi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Bwana Charles Habonimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege.
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) June 25, 2020
Charles Habonimana yanditse ubutumwa bugaragaza ko yishimiye umwanya yahawe, ndetse ko atewe ishema no gukorera u Rwanda, ashimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere.
What an honor and a privilege to be given an opportunity to serve this great nation, #Rwanda!
I am very humbled and forever grateful to His Excellency President @PaulKagame for the trust. #ImihigoIrakomeje— Charles Habonimana (@habonima) June 25, 2020
Charles Habonimana ni umwe mu Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Azwi mu binyanye no kwandika ibitabo, by’umwihariko akaba afite igitabo yise “Moi, le dernier Tutsi” twagenekerereza mu Kinyarwanda tuti “Jyewe, Umututsi wa nyuma” akaba yaracyanditse nyuma yo kurokoka wenyine mu bo bari kumwe.
Indi mpamvu yatumye yandika icyo gitabo akagiha uwo mutwe, ngo yabitewe n’uko Interahamwe zari zifite umugambi wo kumusiga wenyine ngo bajye bareba uko Umututsi yasaga, akazicwa nyuma, nk’uko yabisobanuye ubwo yamurikaga icyo gitabo.
Charles Habonimana yavutse mu 1982. Yayoboye Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) kuva mu 2012 kugeza mu 2016.
Ubu yakoraga muri sosiyete itunganya amashanyarazi (EUCL) ashinzwe ibyerekeranye no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi muri icyo kigo (Performance, Training and Development Specialist).
Umwanya ahawe wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege awusimbuyeho Firmin Karambizi wari uwumazeho amezi cumi n’ane (yagizwe umuyobozi mukuru w’iki kigo muri Mata 2019).