Perezida Kagame yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa 50

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.


Ibi Umukuru w’Igihugu yabimenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020.

Iyo nama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame akaba ari na we wari uyiyoboye.

Itangazo ry’Ibyemezo by’iyo nama ni ryo rigaragaza ko Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi abo bantu, gusa amazina yabo n’imyirondoro ntibyashyizwe ahagaragara.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandii yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3,596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ikubiye muri iri tangazo rikurikira:




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.