Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 yakiriye mu biro bye abayobozi H.E Hailemariam Desalegn na Dr. Agnes Kalibata b’Umuryango nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA).
Aba bayobozi bari mu Rwanda, bakaba bitabiriye inama mpuzamahanga y’ihuriro nyafurika yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum – AGRF).
Biteganyijwe ko iyo nama ku buhinzi n’ubworozi ibera i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 08 -11 Nzeri 2020 ikitabirwa n’abaturutse hirya no hino ku isi, benshi bakaba bayikurikira bifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
This afternoon, President Kagame met with AGRA Chair H.E Hailemariam Desalegn and its President, Dr. Agnes Kalibata ahead of @TheAGRF #AGRF2020 pic.twitter.com/sR1UkkSMJn
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 7, 2020