Perezida Kagame yanenze abafatanyabikorwa ba Afurika badahindura imyitwarire

Perezida Kagame yavuze ko gushaka kubaka Afurika ku isura ariko imikorere ya kera ntihindurwe ari nko “gushyira divayi nshya mu icupa rishaje.”

Perezida Kagame aganira na Chancelier w

Perezida Kagame aganira na Chancelier w’u Budage, Angela Merkel

Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka “G20 Compact with Africa” yatangiye i Berlin mu Budage kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018.

Iyo nama ihuza ibihugu bikomeye ku isi, hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere, abashoramari n’ibihugu 11 bya Afurika birajwe ishinga no gutera imbere.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje kwishyira hamwe mu rwego rwo gushaka icyateza umugabane imbere, ariko bigakomwa mu nkokora n’imwe mu mikorere ya kera ikiranga bamwe mu bafatanyabikorwa, idaha agaciro Abanyafurika.

Yagize ati “‘Compact with Africa’ ifite ibyangombwa bikenewe byose kugira ngo igere ku kigamijwe. Ariko gushyira divayi nshya mu masaho ashaje ntacyo byatugezaho.

“Tugomba kwemera kurenga imikorere ishaje. Dusangiye na Chancellor Merkel ubushake bwo kugera ku bisubizo bishoboka byose ku buryo burambye binyuze mu mishinga mishya.”

Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere rya Afurika rizajyana n

Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere rya Afurika rizajyana n’imikoranire myiza y’abafatanyabikorwa

Perezida Kagame yavuze ko ukwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika gukomeje gukura kandi bikaba bifite akamaro ku buhahirane.

Ati “Amavugurura amaze iminsi akorwa mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika yatumye dushobora kubika agera kuri 12 ku ijana by’ingengo y’imari y’uyu Muryango.”

Biteganijwe ko abashoramari b’Abadage baza kwerekana umushinga mugari bafite wo gushora imari muri Afurika no gushaka amahirwe ahagaragara.

U Rwanda ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na rwo ruri muri iyo gahunda ya CwA, imaze kwinjirwamo n’ibihugu 11 ari byo: Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Senegal, Togo, na Tunisia.

Iyi nama yitabiriwe n

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.