Perezida Kagame yasabye abarahira kutikanga mu gihe babajijwe inshingano biyemeje

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abo bayobozi bakaba barahiye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020, umuhango wabereye muri Village urugwiro.


Abarahiye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome.

Hari na Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga na Agnes Nyirabaruta Murorunkwere, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

Harahiye kandi Emmanuel Kamere, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire. Hari na Geraldine Umugwaneza, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, harahiye na Déogratias Minani Bizimana, Umudepite, ndetse na Abbas Mukama, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Perezida Kagame yashimiye abarahiye, abashimira ko bemeye gukomeza gukorera igihugu cyane cyane muri ibi bihe bigoye, abifuriza kuzasoza neza imirimo bashinzwe.

Perezida Kagame yabwiye abarahiye ko kurahira bisobanuye ko bagomba no kubazwa uko buzuza inshingano baba barahiriye.

By’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, imirimo ngo iba iremereye.

Ati “Iki gihe kigomba kutwigisha ko tugomba guhangana n’ibyo dushinzwe haba mu bihe bisanzwe ndetse no mu bihe bidasanzwe nk’ibi.”

Perezida Kagame yavuze ko nta n’ugomba kwikanga mu gihe abajijwe inshingano kandi nyamara abo bantu baba barabirahiriye.

Ati “Uwo muco wo kubabaza inshingano tugomba kuwukomeza nta kundi twabigenza, ntabwo twanyuranya n’ibyo twiyemeje.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 ashimira inzego zikomeje kugira uruhare mu kugikumira.

Perezida wa Repubulika Paul Kagameyahumurije Abanyarwanda bari biteguye gusubukura imirimo kuri uyu wa 01 Kamena 2020 abizeza ko bihangana iminsi ibiri hagasuzumwa uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.