Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abayobozi batandukanye ku rwego rw’Isi, batanze ubutumwa bugaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye hirya no hino ku isi, tariki ya 07 Mata 2020 batanze ubutumwa bwifatanya n’Abanyarwanda, mu gihe igihugu cyatangizaga icyumweru cy’icyunamo, cyanahuriranye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukimira icyorezo cya COVID-19.
Mu butumwa bushimira yageneye abo bayobozi, barimo Antonio Guteres, Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Mussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe n’abandi, yanyujije kuri twitter kuwa kane tariki 09 Mata, Perezida Kagame yagize ati “Mwarakoze ku butumwa butwifuza ineza no guhora mwifatanya n’u Rwanda iyo twibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Perezida Kagame kandi yashimiye abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahemed, Perezida wa Ethiopia, Sahle Work-Zewde, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel, Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo na Senateri wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Jim Inhofe.
Umukuru w’igihugu yanashimiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Suwede, Ann Linde, General Romeo Dallaire wo muri Canada wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (UNAMIR), mu gihe Jenoside yabaga, ndetse na Dr. Natalia Kanem, Umuyobozi w’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku baturage (UNFPA).
Uretse kuba abayobozi benshi hirya no hino ku isi bahugiye mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, benshi muri bo bafashe umwanya bagenera ubutumwa u Rwanda, bwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bidasanzwe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijambo yavuze hazirikanwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko Isi yose ikwiye guharanira ko ikintiu nk’iki kitakongera kuba ku bantu.
Yagize ati “Uyu munsi, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa. Abishwe abenshi bari Abatutsi, ariko harimo n’Abahutu ndetse n’abandi batemeraga umugambi wa Jenoside.
Kuri uyu munsi, turazirikana abo bishwe. Turigira kandi ku butwari bw’abarokotse bwo kugera ku bwiyunge no kwiyubaka. Ntituzongera gutuma ikintu nk’iki kibaho”.
Antonio Guterres yakanguriye isi yose kwamagana imvugo zihembera urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose.
Abayobozi barimo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na bo bafashe umwanya wabo bohereza ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda.
Mu ibaruwa yageneye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igashyikirizwa Ibuka ishami ry’u Bufaransa, Perezida Macron yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26, mu buryo butemerera abantu guhurira mu ruhame bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Mu mwaka ushize wa 2019, Perezida Macron yatangaje ko itariki ya 07 Mata buri mwaka mu Bufaransa, izajya yibukwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Icyo gihe yagize ati “Iyi tariki, kuva ubu igiye ku ngengabihe y’igihugu, bivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi izajya yibukwa buri mwaka mu gihugu hose”.