Perezida Kagame yashimiye Jack Ma wahaye u Rwanda ibikoresho byo gupima COVID-19

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye umuherwe Jack Ma wageneye Umugabana wa Afurika ibikoresho byo gupima icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibyo kurinda abaganga bita kubamaze kucyandura.

Perezida Kagame yashimiye Jack Ma (Photo:Internet)

Perezida Kagame yashimiye Jack Ma (Photo:Internet)

Mu minsi ishize, ni bwo Jack Ma, umuherwe uyobora ikigo gikora ubucuruzi gikorera kuri murandasi kitwa ‘Alibaba’, yatanze ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika.

Nyuma yo gutanga ibyo bikoresho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanditse kuri Twitter ashimira Jack Ma ku bw’urwo ruhare rwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Perezida Kagame yagize ati “Mwakoze Jack Ma na Jack Ma Foundation, ku bw’ibikoresho byo gupima byageze i Kigali uyu munsi. Uyu ni umusanzu ukomeye cyane mu kazi turimo ko gukumira ikwirakwira rya Coronavirus. Ndabizi ko abaturage b’u Rwanda bifatanyije nanjye mu gushima”.

Ubwo yatangazaga ko yemeye gutanga iubi bikoresho ku Mugabane wa Afurika, Jack Ma yavuze ko bizanyura mu muryango ‘Jack Ma Foundation’ na ‘Alibaba Foundation’, akazatanga ibikoresho ibihumbi 20 byo gupima, udupfukamunwa ibihumbi 100, n’imyenda 1,000 ifasha abaganga kwirinda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.