Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya 14

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111 n’iya 112, Perezida wa Repubulikya Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya itandukanye harimo n’Umuyobozi Mukuru wa Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.

Ambasaderi Jacques Kabale, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika.

Ambasaderi Jacques Kabale, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Moses Rugema yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi, hanyuma agirwa Umuyobozi Mukuru wa Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.

Moses Rugema yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi, hMoses Rugema wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika

Moses Rugema yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi, hMoses Rugema wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika

Ambasaderi Jacques Kabale, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika.

Theophile Mbonera, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera.

Clementine Mukeka, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Patrick Karera, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Dr. Regis Hitimana, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibihabwa abishingizi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Juliet Kabera yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), umwanya yasimbuyeho Eng. Collette Ruhamya.

Valerie Nyirahabineza, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), akaba yasimbuye Mukantabana Seraphine wari uherutse kuvanwa kuri uyu mwanya.

Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Shakilla Umutoni Kazimbaya, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Phillip Karenzi, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pasifika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Sheila Mutavu Mutimbo, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Dipolomasi y’ubukungu n’ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Juan Havuga, yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Naho Darirus Mutaganira agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.