Perezida Kagame yasuye agace gaherutse kwibasirwa n’ibiza muri Nyabihu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, yasuye ikiraro cya Giciye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, hamwe mu haherutse kwibasirwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.


Perezida Kagame yasuye ikiraro cya Giciye mu Murenge wa Shyira, ubu cyatangiye kongera gusanwa mu rwego rwo gufasha abaturage b’abanyamaguru kubasha kugera ku Bitaro bya Shyira na byo biherereye muri ako gace.

Imvura yaguye mu ijoro rya tariki ya 06 ikanazinduka igwa tariki ya 07 Gicurasi 2020, yateye ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu 72 mu Turere twa Nyabihu, Musanze, Gakenke, Ngororero na Muhanga.


Ibyo biza kandi byangije ibikorwa remezo byinshi birimo imihanda, ibiraro, amashuri, inyubako z’ubuyobozi, ndetse n’imyaka y’abaturage.

Ubwo yasuraga abaturage bo mu Karere ka Gakenke, kamwe mu twabuze abaturage benshi bahitanywe n’ibyo biza, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yabwiye abo baturage ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahumuriza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza muri rusange, kandi ko abizeza ko Leta itazigera ibatererana mu buryo ubwo ari bwo bwose.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.