Perezida Kagame yatanze kandidatire ye yo guhatanira intebe nkuru muri ‘Village Urugwiro’ asanzweho

Umukandida Perezida wa RPF Inkotanyi,Paul Kagame yageze ku biro bya komisiyo y’igihugu y’amatora,agiye gutanga impapuro zisaba kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora azaba muri Nyakanga 2024. Yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars n’abandi bakomiseri muri uyu muryango.

Nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje,Komisiyo y’amatora yasuzumye ibyangombwa bya Perezida Kagame yemeza ko byuzuye. Umuyobozi wa NEC,Oda Gasinzigwa,yamushimiye kwitabira ndetse amwifuriza amahirwe masa mu matora.

Perezida Kagame watorewe kuyobora u Rwanda bwa mbere muri 2003 agiye guhatanira manda ya 4 nyuma y’uko havuguruwe itegeko rigena manda z’umukuru w’igihugu.

Guhera kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, komisiyo y’igihugu y’amatora yaatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza ku myanya y’umukuru w’igihugu n’iy’abadepite. Bizarangira tariki 30 Gicurasi 2024.

Kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, umukandida asabwa kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’Inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki, kandi afite imyaka 35 y’amavuko.

Agomba kandi kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire, naho ku badepite hasabwa imyaka 21 y’amavuko. Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida agiye kubereye umunsi umwe n’ay’abadepite, nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ikiguzi byatwaraga ngo amatora abe.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

Kagame yagejeje kandidatire ye muri NEC

Perezida Paul Kagame yiteguye gukomeza kuyobora u Rwanda

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.