Perezida Kagame yategetse ko Ibendera ry’Igihugu ryururutswa kugeza hagati mu kunamira Mkapa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’igihugu n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yururutswa kugera mu cyakabiri, mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cy’abavandimwe cya Tanzaniya, mu bihe by’akababaro byo kubura uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Benjamin William Mkapa witabye Imana.


Ibyo bizatangira kubahirizwa guhera ku wa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2020, kugera ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko u Rwanda rukomeje kwihanganisha abavandimwe, inshuti, umuryango wa Nyakwigendera Benjamin William Mkapa, ndetse n’igihugu muri rusange muri ibi bihe by’akababaro.

Benjamin William Mkapa yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, afite imyaka 81.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.