Perezida Kagame yategetse MINAGRI kwishyura Mukeshimana na bagenzi be

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yategetse Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, Eugene Mukeshimana na bagenzi be bakorera ubuhinzi bw’urusenda mu Karere ka Bugesera, kubera igihombo batewe no kubura uko bakonjesha umusaruro, ukagera ku isoko wangiritse.

Mukeshimana Eugene, ageza ikibazo kuri Perezida Kagame n

Mukeshimana Eugene, ageza ikibazo kuri Perezida Kagame n’abitabiriye Inama y’Umushyikirano

Perezida Kagame yabivugiye mu Nama ya 17 y’Igihugu y’Umushyikirano, iteraniye i Kigali, no ku yandi ma site, nyuma y’uko Mukeshimana wari uri kuri site ya Intare Arena agaragarije zimwe mu mbogamizi abahinzi b’urusenda bahura na zo.

Mukeshimana yagaragaje ko we na bagenzi be batatu barangije kaminuza, nyuma bagatangira gukora ubuhinzi bw’urusenda muri Kamena 2018, batangira gusarura Gashyantare 2019, aho babona umusaruro uri hagati ya toni 1.5 na toni ebyiri buri cyumweru.
Uyu muhinzi yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka baje kugira amahirwe babona umukiriya i Burayi.

Yagaragaje imbogamizi abahinzi b’urusenda bahura na zo, zirimo kuba mu Rwanda nta bushakashatsi no guteza imbere ubuhinzi bw’urusenda buhari, biogatuma kubona imbuto bibagora.

Yagize ati “Imbuto ku isoko ry’imbere mu gihugu zirahenze cyane, kuko nk’imbuto ya Hybride kuri pilipili umuntu yahinga kuri hegitari zigura ibihumbi 900. Hari ubundi bwoko ikilo kimwe kigura miliyoni 3.5”.


Mu kugaragaza igihombo bagize, Mukeshimana yagize ati “Mu kwa Karindwi, twahombye amafaranga ibihunbi 800, bitewe n’uko ku musaruro twohereje hanze, toni yose yagezeyo yangiritse. Izo mvune twatewe n’icyo gihombo, n’ubu ntiturazikira turacyazigenderaho”.

Mu gusubiza ibi bibazo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, yagize ati “Turacyari mu rwego rwo kubaka ubushakashatsi cyane cyane iki gihingwa cy’urusenda ntabwo turagira ubushobozi bwo kubona imbuto yacu”.

Minisitiri Mukeshimana yasabye ibigo bifite iryo koranabuhanga kwegera Minisiteri bagakorana kugira ngo izo mbuto ziboneke.

Ku kijyanye no gufata neza umusaruro, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko muri Bugesera nta cyuma gikonjesha imboga gihari, ariko ko abakorera muri ako karere bakoresha ikiri muri NAEB no ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Perezida wa Repubulika ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Mukeshimana, aho we asanga iyo ari imikorere mibi ku nzego zibishinzwe.

Yagize ati “Ntabwo numvise impamvu urusenda twese tuzi mu myaka yacu, MINAGRI n’inzego zindi zibishinzwe, kutubwira gusa ngo ntabyo dufite bigahita, bifite ikindi byerekana.

Ni ukwerekana ko nta cyo dukora rwose kandi ntabwo numva impamvu. Uriya wabajije ikibazo ubwo akuyemo iki? Ni nko kumubwira ngo komeza wirwaneho, ukomeze uhombe, bizinesi nikunanira uzayireke, jye ni cyo numvise kivuyemo”.


Ku kibazo cyo gukonjesha imboga, Perezida Kagame yagize ati “N’ibikonjesha ibyo bijya hanze by’ibiribwa, bavuze ahantu habiri bishobora kuba biri, ariko uriya wabajije ikibazo, ni ukuvuga ko adafite uburyo bwo kugera aho havuzwe. Cyangwa se ni ukuvuga ko hadahagije. MINAGRI yari akwiye kuba atubwira ingamba zihari zo kuhongera, cyangwa se gukora irindi shoramari ryatuma ahakonjesha imyaka haboneka. NAEB cyangwa abandi bose baba mu biki”?

Perezida Kagame kandi yasabye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi gusubiza icyo kibazo ku buryo burenze ibyo yasobanuye, ndetse ategeka ko Minisiteri izasubiza abo bahinzi amafaranga bahombye, ati “yavuze ibyo yatakaje n’amafaranga, MINAGRI muzayamusubize”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.