Perezida Kagame yatumije inama yiga ku kibazo cya Congo

Kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, akaba anayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, arayobora inama yo ku rwego rwo hejuru idasanzwe, ihuza abakuru b’ibihugu 16 ba Afurika, inama iziga ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame n

Perezida Kagame n’abayobozi b’ibihugu bagera kuri 16 bararebera hamwe icyakorwa ngo Congo itekane

Ni ikibazo cy’imvuru gikomeje gufata indi ntera, biturutse ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 31 Ukuboza 2018, amatora yatsinzwe na Felix Tshisekedi, atsinze abakandida barimo Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri.

Iyi nama ibera ku kicaro cy’ umuryango w’ubumwe bw’Afurika I Addis Ababa muri Ethiopia, yatumijwe na Perezida Kagame, ikazabanzirizwa n’inama y’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika.

Iyi nama igiye kuba mugihe abari ku ruhande rwa Martin Fayulu kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019 bagejeje ikirego mu rukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga, basaba ko amajwi yakongera akabarwa hakoreshejwe intoki, kugirango bamenye neza ko nta kwiba amajwi byabaye.

Uru rukiko rukaba rwaravuze ko ruzasubiza abo mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bucyuye igihe, ihuriro ryiswe ‘Lamuka’ mu gihe kirarengeje iminsi umunani nk’uko biteganywa n’itegeko.

Felix Tshisekedi yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 38% akurikirwa na Martin Fayulu. Bamwe bahise bamagana ibyavuye mu matora barimo na kiriziya Gatorika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko habaye mo kunyereza amajwi.

Perezida Kagame arayobora inama yiga ku kibazo cya Congo

Kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, akaba anayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, arayobora inama ihuza abakuru b’ibihugu 16 ba Afurika, inama iziga ku cyibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ikibazo cy’imvuru gikomeje gufata indi ntera, biturutse ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 31 Ukuboza 2018, amatora yatsinzwe na Felix Tshisekedi, atsinze abakandida barimo Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri.

Iyi nama ibera ku kicaro cy’ umuryango w’ubumwe bw’Afurika I Addis Ababa muri Ethiopia, yatumijwe na Perezida Kagame, ikazabanzirizwa n’inama y’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika.

Iyi nama igiye kuba mugihe abari ku ruhande rwa Martin Fayulu kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019 bagejeje ikirego mu rukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga, basaba ko amajwi yakongera akabarwa hakoreshejwe intoki, kugirango bamenye neza ko nta kwiba amajwi byabaye.

Uru rukiko rukaba rwaravuze ko ruzasubiza abo mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bucyuye igihe, ihuriro ryiswe ‘Lamuka’ mu gihe kirarengeje iminsi umunani nk’uko biteganywa n’itegeko.

Felix Tshisekedi yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 38% akurikirwa na Martin Fayulu. Bamwe bahise bamagana ibyavuye mu matora barimo na kiriziya Gatorika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko habaye mo kunyereza amajwi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.