Perezida Paul Kagame avuga ko bikigoye gufata umugore nk’umuntu ushoboye, kuko igihe cyose abarirwa mu ishusho y’umugabo kandi badahuje imbaraga n’imiterere.
Perezida Kagame avuga ko kuba abagore ari bo baharirwa imirimo yo kwita ku muryango, kurera abana no gukurikirana gahunda zose z’umuryango, bidindiza iterambere ryabo ryo mu mwuga.
Agira ati “Turacyafite urugendo rurerure ngo duhe abagore uburinganire n’icyubahiro bakwiye. Ibyo bigira ingaruka mu gutuma basigara inyuma. Ibi tubirebera ku bibera mu bice byose byo ku isi kandi twese bitugiraho ingaruka.
“Mu kazi cyangwa mu bayobozi, usanga abagabo bareberwa k’uko bateye cyangwa ibyo bashoboye. Kandi ugasanga bo bifata uko bishakiye. Kandi ni ko bikwiye kumera. Ariko ubwo bwisanzure ntibuhabwa abagore.”
Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama Ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’Uburayi, izwi nka ‘European Development Days’, inama yafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018.
Inama y’uyu mwaka iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.
Yavuze ko ihezwa ry’abagore rigenda rikagera n’aho umugore aba agomba kwitwara mu buryo runaka kugira ngo ashimishe abagabo, haba mu migendere cyangwa mu mivugire kandi atabyubahiriza bikaba byamuviramo kudatera imbere.
Ati “Umuco wo kudahana ihohotera rishingiye ku gitsina ubangamiye bikomeye uburenganzira bw’abagore, kandi dukomeza kumva ko bigenda bizamuka.”
Perezida Kagame ariko asanga umuti w’iki kibazo ari uguhindura imyumvire yo kumva ko umugore ari ikiremwa kitagira intege.
Yatanze urugero ku Rwanda rwageregaje gukuraho amategeko yabangamiraga abagore, rugashyiraho andi atuma bajya ku rwego rumwe n’abagabo.
Rumwe mu ngero yatanze ni uko hari itegeko ryemerera abagore babyaye umushahara no gukomeza guhembwa kandi kera ritarabagaho.