Perezida Kagame yifurije Abayislamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-fitr

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayislamu bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi umunsi mukuru mwiza wa Eid al-fitr.


Abinyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, Perezida Kagame yagize ati “Ku bavandimwe b’Abayisilamu baba abari mu gihugu n’ahandi kw’isi. Mwese mbifurije umunsi mukuru mwiza kandi w’imigisha”.

Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo by’abamukurikira kuri uru rubuga baba abanyamahanga n’abanyarwanda bahereye ku butumwa bwe bamushimira, ari nako na bo bamusabira kugira imigisha n’igihugu muri rusange.

Kuri iyi nshuro Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr mu buryo budasanzwe.

Mu Rwanda bakoze isengesho bari mu ngo zabo, aho ryari riyobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.