Perezida Paul Kagame yagaragaje agahinda yatewe n’igitero k’iterabwoba cyagabwe kuri ambasade y’Abafaransa muri Burkina Faso, kigahitana abantu umunani.
Kuri uyu w Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, ni bwo abantu bitwaje imbunda bagabye igitero kuri Ambasade y’Abafaransa batangira kurasa ku bashinzwe kuyirinda bashaka kwinjiramo.
Imibare itangazwa n’ubuyobozi ivuga ko abarinda ambasade bagerageje kwirwanaho ariko hapfamo umunani, hakomereka abasivili bagera muri 80. Ku ruhande rw’abateye nabo haguyemo umunani.
Perezida Kagame uri no kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yababajwe n’icyo gitero kandi yizeza umusanzu we mu guhangana n’iterabwoba mu gace Burkina Faso iherereyemo.
Yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Burkina Faso baburiye ababo mu gitero cy’iterabwoba i Ouwagadougou. Nifatanyije kandi n’umuvandimwe wanjye Perezida Roch Kabore mu kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel.”
Minisitiri w’Umutekano muri iki gihugu Clement Sawadogo yavuze ko hari ikindi gitero kibasiye ikicaro gikuru cya gisirikare. Icyo gitero cyasenye uruhande rumwe rw’inyubako rwagombaga kuberamo inama ku mutekano.
Umuyobozi w’Umujyi wa Ouagadougou yavuze adashidikanya ko ibi bitero ari iby’iterabwoba, kuko abateye baje bambaye imyenda ya gisivili.