Perezida Kagame yihanganishije Ubwongereza , dore ibidasanzwe k’umwamikazi Elisabeth II watanze / Isakoshi ye yaravugaga

Perezida wa Pepubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), yihanganishije Umwami Charles III w’u Bwongereza, kubera gutanga k’Umwamikazi w’icyo gihugu, Elizabeth II , wabayeho afite isakoshi idasanzwe yari ifite ibyo ishinzwe bitangaje.

Nyuma yo gutanga kw’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II , ubu umuhungu we Prince Charles III niwe wimye ingoma

Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yanditse ko muri iki gihe cy’akababaro gakomeye, ko gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza, hibukwa imyaka 70 yose yamaze akurikirana imibereho y’Umuryango wa Commonwealth, kandi ko uyu muryango ari umurage ukomeye asize.

Umukuru w’Igihugu yihanganishije kandi umuryango wose w’Ubwami bw’u Bwongereza ndetse n’Umuryango wa Commonwealth.

Umwamikazi Elizabeth II yatanze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, akaba yari amaze imyaka 96 y’amavuko na 70 ku ngoma.

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth, yari abayeho mu buryo bwihariye butandukanye n’ubw’ibindi bihangange ku isi kuva mu bikari by’ingoro ya cyami kugeza aho ahurira na rubanda.

Mu buzima bwe yitabwaho kuri buri kimwe cyose kuva ku nkweto yambara kugeza ku isakoshi ihebuje agendana mu ngendo ze zitandukanye.

Mu bakobwa n’abagore hari bamwe usanga bakunda gutwara mu masakoshi yabo utwenda duto, ubwoko butandukanye bw’ibisuguti, shikareti, ibisokozo, n’amafaranga. Ibi niko bimeze kuri Elisabeth, Umwamikazi w’u Bwongereza, ufite imikoreshereze yihariye ku isakoshi ye, ibyo ikozemo, ibikoresho ayitwaramo ndetse n’agaciro kayo.

Amasakoshi y’Umwamikazi Elizabeth yakorwaga n’uruganda Launer London ruyoborwa n’umuherwe Gerald Bodmer kuva mu mwaka wa 1968, ubwo yatsindiraga isoko, agahabwa uburenganzira bwiswe Royal Warrant.

The Telegraph yatangaje ko uruganda Launer London rwakoreye Umwamikazi Elizabeth amasakoshi arenga 200, agenda avugururwa mu bihe bitandukanye.

Ni inshuro nke cyane Umwamikazi yagendaga mu ruhame adatwaye isakoshi, itarakunze kugeramo amafaranga kereka ku cyumweru ubwo yitwaza inoti y’ama-pound atanu cyangwa 10 yo gutura mu rusengero.

Umunyamateka Hugo Vikers yavuze ko isakoshi y’Umwamikazi Elizabeth yakoreshwaga mu gutanga ubutumwa kuruta gutwara ibintu bitandukanye, nk’uko abandi bagore babigenza.

Umwiru w’i Bwami, Penny Junor, yavuze ko hari igihe Umwamikazi Elizabeth yatwaraga mu isakoshi telefone akoresha avugana n’abuzukuru be, ariko avuga ko atazi ubwoko bwayo.

Mu buryo budahinduka, Umwamikazi Elizabeth yatwaraga isakoshi ye mu kuboko kw’ibumoso. Umwanditsi w’Umwongereza, Hugo Vickers, yavuze ko buri kimenyetso cyose Umwamikazi Elizabeth yakoraga ku isakoshi ye cyabaga gifite icyo gisobanuye.

Hugo yatangaje ko iyo Umwamikazi Elizabeth ari kuganira n’umuntu hanyuma akimurira isakoshi ku kuboko kutari uko yari ayitwayeho, bisobanura ko ibiganiro birangiye. Iyo ayikuye mu kuboko kw’ibumoso aho asanzwe ayitwara, akayishyira iburyo mu gihe ari kuganira n’umuntu, abamugaragiye bamenya ko mu mwanya muto cyane ibiganiro biza kuba bishyizweho akadomo.

Umwamikazi Elizabeth yakoreshaga isakoshi ye kugira ngo atange ubutumwa ku bo babaga bari kumwe kandi ntawuvuye aho ari. Ni uburyo yari amaze igihe akoresha kandi abamugaragira bahora biteguye kugira icyo bakora mu gihe ahinduye uburyo yari atwayemo isakoshi.

Iyo yabaga ari kumwe n’abandi bantu bari gusangira, hanyuma agashyira isakoshi ku meza, yabaga atanze ubutumwa ko mu minota itanu gahunda igomba kuba ishoje nta gisibya. Nk’undi muntu wese rero, Umwamikazi Elizabeth yashoboraga kugira ikibazo gikomeye adashobora kwihanganira kandi ari mu ruhame. Iyo byabaga bimeze gutyo, yashyiraga isakoshi hasi, akaba atanze ubutumwa ko akeneye ubufasha bwihuse rimwe na rimwe akaba yanakurwa aho hantu.

Iby’ingenzi wamenya ku isakoshi y’Umwamikazi Elizabeth:

1. Umwamikazi Elizabeth yatwaraga mu isakoshi ye indorerwamo bivugwa ko ari impano yahawe n’igikomangoma Philipe ku munsi w’ubukwe. Muri iyi sakoshi ye habaga harimo telefone akoresha avugana n’abuzukuru be; agakoresho kabugenewe mu kubobeza umunwa ‘lipstick’ kakozwe n’uruganda ‘Clarins’; indorerwamo z’amaso yatangiye gutwaramo mu mwaka wa 1982; umuswara; ibinini biryohera bikoze nk’umwashi byamufashaga kurwanya microbe ndetse n’ikaramu.

Hari igihe kandi yatwaraga camera, uretse ko atari buri gihe. Biterwa n’uko akunda gufotora kandi aba ashaka gufotora abayobozi bakomeye bagenda bahura na we muri gahunda zitandukanye.

2. Umwamikazi Elizabeth akunda gutwara amafoto y’umuryango we mu isakoshi.

3. Abakobwa bagaragiraga Umwamikazi Elizabeth bari bategetswe kugendana ‘gants, collant n’ibikoresho byo kudoda, birimo urudodo n’urushinge kugira ngo aramutse acikiweho n’imyenda, bahite bamuha ubufasha mu buryo bwihuse.

4. Umwamikazi Elizabeth ntiyashoboraga gutanga ubutumwa bwanditse. Isakoshi ye ni yo yakoreshaga avugana n’abamugaragira n’abo bari kumwe.

5. Umwamikazi Elizabeth yari afite amasakoshi arenga 200 yakorewe n’uruganda Launer London, ruyoborwa na Gerald Bodmer. Isakoshi ya mbere yakozwe mu mwaka wa 1968, ikozwe na Sam Launer.

6. Umwamikazi Elizabeth hari igihe yatwaraga isakoshi ye yo mu bwoko bwa Traviata, ifite agaciro k’amadolari 1900. Iyi sakoshi ifite umukondo muremure ku buryo bimworohera kuramukanya n’undi bahanye ibiganza. Mu yandi masakoshi akoresha harimo afite agaciro k’amadolari ibihumbi 2346.

7. Izi sakoshi nta mashini zigira, kandi inyinshi ntabwo azitwara ku rutugu, kuko yabaga ashaka kuyikoresha mu buryo bumworoheye.

8. Kuva na mbere Umwamikazi Elizabeth yakoreshaga isakoshi y’ibara ry’umukara, uretse ko hari igihe yakoreshaga n’iz’ifite amabara agaragara cyane.

Hari abagore benshi b’abaherwe bifuje ko uruganda Launer London rwabakorera amasakoshi, ariko ntibyabahira kuko rwari rufite amasezerano yo gukorera Umwamikazi Elizabeth gusa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.