Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu Mujyi wa Munich mu Budage, aho yagiye kwitabira inama ya 54 yiga ku mutekano, izwi nka ‘Munich Security Conference’.
Iyi nama yo ku rwego rw’isi ihuriyemo abakuru b’ibihugu n’abayobozi babarirwa muri 500, aho bungurana ibitekerezo ku mutekano mpuzamahanga.
Mu myaka isaga kimwe cya kabiri cy’ikinyejana inama ya Munich Security Conference (MSC) itangiye, imaze kuba ihuriro mpuzamahanga ry’abayobozi b’inararibonye mu gukemura ibibazo by’umutekano w’isi.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame arageza ijambo ku bandi bakuru b’ibihugu, mbere yo gutangira ibiganiro ku bufatanye mu kurinda ubusugire bw’ibihugu hagati y’ingabo za OTAN n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.
Paul Kagame, unayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, azanagira uruhare mu biganiro nyunguranabitekerezo bizaba ejo ku wa gatandatu, ku ngamba zo kugarura umutekano mu gace ka Sahel.
Abateguye inama, baratangaza ko igiye kwibanda ku bibazo byugarije umutekano w’isi by’umwihariko ibyifashisha ikoranabuhanga rya internet, uko umubano wa politike wifashe hagati y’ibihugu no kurengera uburenganzira bwa muntu aho buva bukagera.
Usibye abahagarariye za guverinoma, imiryango itari iya leta ifite ijambo mu rwego rw’isi Transparency International, Bill and Melinda Gates Foundation, na Robert Bosch Stif-tung nayo iraharagarariwe muri iyo nama.
Mu bayobozi bitabiriye iyi nama, harimo abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abahagaririye imiryango mpuzamahanga, itangazamakuru, abayobozi, abarimu n’abakozi muri za kaminuza.