Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwibuka Shimon Peres

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo kwibuka Shimon Peres wabaye Perezida wa Israel aba na Minisitiri w’icyo gihugu, akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2016.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame

Perezida Kagame

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko Shimon Peres yari umuntu w’igitangaza, umuyobozi wabaye ingirakamaro muri Israel akaba yari n’inshuti y’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko Shimon Peres azwiho kuba yaraharaniraga amahoro, agaharanira ko n’ahazaza h’abakiri bato hazaba heza kurushaho.

Ni byo Perezida Kagame yagarutseho mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda no mu izina rye bwite, mu ijambo rye ati “Uyu munsi ibitekerezo byanjye biri kumwe n’umuryango wa Peres mu gihe twibuka uyu muyobozi wabereye benshi intangarugero. Byaba byiza twibutse ko amahoro n’umutekano ari ishingiro ry’imibereho myiza n’iterambere rya muntu haba muri Israel n’ahandi ku isi.”

Ati “Nk’uko Shimon Peres yabivuze, amahoro si amahitamo ya politiki, ni ikintu cy’ibanze mu mateka no mu mibereho.”

Perezida Kagame yifurije ikigo cyitiriwe Peres giharanira amahoro no guhanga udushya (Peres Centre for Peace and Innovation) gukomeza gusigasira umurage n’indangagaciro Peres yasize zikazigishwa n’urubyiruko rw’ahazaza.

Iki kigo gifite icyicaro i Tel Aviv muri Israel kikaba ari na cyo cyateguye umuhango wo kumwibuka.

Shimon Peres yavutse tariki 02 Kanama 1923 yitaba Imana tariki 28 Nzeri 2016 (afite imyaka 93) azize uburwayi.

Muri 2012 ubwo Perezida Obama yambikaga umudali Shimon Peres kubera ibikorwa bye by

Muri 2012 ubwo Perezida Obama yambikaga umudali Shimon Peres kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa mu guharanira amahoro (Ifoto: Reuters)

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.