Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu mwaka amaze ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yubakiye ku byo abamubanje basize akaba anizera ko uzamusimbura azakomereza ku byo nawe yakoze.
U Rwanda ni rwo rumaze umwaka ruyoboye AU, ruhagarariwe na Perezida Kagame manda ya 2018, rukazasimburwa na Misiri ihagarariwe na Abdel Fattah el-Sisi guhera muri Mutarama 2019.
Manda y’u Rwanda ku buyobozi bwa AU kandi yanahuriranye n’uko guhera muri 2016 Perezida Kagame ari we washinzwe kuyobora komisiyo ishinzwe amavugurura muri uyu muryango, aho yishimira akazi bakomeje gukora, nk’uko yabitangarije abanyamakuru, kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018.
Yagize ati “Sinavuga ko ibyo twagezeho byose byabaye mu mwaka umwe. Twakoze uruhare rwacu kugira ngo umuyobozi uzakurikiraho nawe azashobore gukomereza ku byo twari tugezeho kandi anagere kuri byinshi birenze.”
Yabitangaje nyuma yo gusoza inama ya 11 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize AU, yari iteraniye I Addis Ababa muri Ethiopia ku kicaro cya AU.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire irenze yari isanzwe ikorwa kugira ngo haba amavugurura arimo gukorwa muri AU agere ku ntego kandi agire akamaro.
Bimwe mu bjyaranze manda ya Perezida Kagame ni ugushyiraho uburyo komisiyo ishinzwe ubuyobozi bwa AU ikoresha ingengo y’imari yishatsemo, aho buri gihugu gisigaye gitanga amafaranga angana na 0.2 avuye mu bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu.
Ikindi ni isinywa ry’amasezerano yemeza isoko rimwe ibihugu byo muri Afurika bihuriyeho ndetse no gukuraho inzitizi mu rujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika.