Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yemeje ko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Tanzania (Tanzania Mainland League) isubukurwa ku itariki ya 1 Kamena 2020.
Ni nyuma y’uko ibikorwa binyuranye muri icyo gihugu, birimo na Shampiyona bihagaritswe n’inzego z’ubuyobozi zibifitiye ububasha hagati mu kwezi kwa Werurwe 2020, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Nyuma y’iminsi mike Perezida Magufuli atangaje ko akomeje kwiga uburyo iyo Shampiyona yagaruka, ku itariki 21 Gicurasi 2020 nibwo yamenyesheje itangazamakuru ryo muri Tanzania ko iyo Shampiyona izasubukurwa ku itariki 1 Kamena 2020, nyuma y’uko nta mukinnyi uricwa na COVID-19 mu basaga 20 bamaze guhitanwa na yo muri icyo gihugu.
Agira ati “Muri ibi bihe bya Coronavirus, twakomeje kubyigaho dusanga nta mukinnyi muri Tanzania wigeze abura ubuzima azize Coronavirus.
Natekereje kugarura iyo mikino igiye kudufasha muri ibi bihe guhangana na Coronavirus, imikino yose mu byiciro bitandukanye. Kugarura iyo mikino mu by’ukuri bizadufasha guhashya icyo cyorezo”.
Arongera agira ati “Dufite siporo mu byiciro binyuranye, kuva ku bakuze kumanuka ku bana bato. Nafashe umwanzuro wo kugarura iyo mikino ku itariki ya 1 Kamena 2020, abantu bagomba gukina”.
Nubwo Magufuli yasabye ko iyo mikino isubukurwa, hari amabwiriza ngenderwaho azasabwa kubahirizwa ku bazitabira imikino.
Agira ati “Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’iya Siporo, zizagenda zitanga amabwiriza ngenderwaho ku bafana n’abandi bazaza gushyigikira amakipe yabo. Tugomba kubahiriza intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Virus”.
Ati “Ntidukwiye kwibuza uburenganzira…, kuva ku itariki ya 1 Kamena, shampiyona izasubukurwa”.
Iyo Shampiyona yari yarahagaritswe, ubwo imikino myinshi yari igeze ku munsi wa 28 mu mikino 38 igomba gukinwa.
Simba ni yo iyoboye urutonde rw’iyo Shampiyona n’amanota 71, nyuma yo gutsinda imikino 23 ikanganya ibiri igatsindwa itatu.
Irakurikirwa na Azam FC zinganya imikino, aho yo ifite amanota 54 nyuma yo gutsinda imikino 16 ikanganya itandatu igatsindwa itandatu.
Tanzania ifashe icyemezo cyo gusubukura Shampiyona, mu gihe no mu gihugu cy’u Burundi Shampiyona ikomeje.
Uretse igihugu cy’u Burundi cyasubukuye Shampiyona, ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, byagiye bifata ingamba zinyuranye aho muri Uganda bahisemo guhagarikira aho shampiyona yari igeze, Vipers SC yari ku mwanya wa mbere ihabwa igikombe.
Muri Kenya, naho Shampiyona yarahagaritswe Gormahia yari ku mwanya wa mbere ihabwa igikombe, mu gihe mu Rwanda bitarasobanuka neza aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rizatanga umwanzuro kuri Shampiyona ku itariki 30 Gicurasi 2020.
Mu Rwanda Shampiyona yasubitswe hasigaye imikino itandatu ku makipe amwe, n’imikino irindwi ku yandi aho APR FC iza ku mwanya wa mbere n’amanota 57 igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 51.
Perezida Magufuli, afashe umwanzuro wo gusubukura Shampiyona mu gihe abantu 509 muri icyo gihugu bamaze kwandura COVID-19, muri bo 21 bakaba bamaze gupfa nk’uko imibare yo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 ibigaragaza.
Biravugwa ko muri icyo gihugu cya Tanzania, ku itariki 1 Kamena hari ibindi bikorwa binyuranye bizasubukurwa birimo na Kaminuza n’Amashuri makuru.