Perezida Omar al-Bashir wa Sudan amaze gukurwa ku butegetsi

Perezida wa Sudan, Omar Hassan Ahmad al-Bashir, amaze kurekura ubutegetsi. Inzego zitandukanye muri icyo gihugu, zirangajwe imbere n’igisirikare, ubu ziri mu biganiro byo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.


Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko igisirikare cya Sudan kugeza ubu ari cyo kirimo kuyobora izo mpinduka ariko ko Omer Al-digair, Umuyobozi w’Ishyaka rya Gikominisiti muri Sudan yasabye “abaturage bari mu myigaragambyo kuguma mu mihanda bakarinda impinduka baharaniraga kandi bagatera utwatsi icyo ari cyo cyose muri izi mpinduka kidasubiza ibyifuzo byabo.”

Ni mu gihe Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byo byanditse ko umwe mu baminisitiri (Provincial Minister) yababwiye ko “Bashir yavuye ku butegetsi ubu bakaba bari mu biganiro byo gushyiraho Guverinoma y’inzubacyuho.”

Andi makuru yo aravuga ko kugeza ubu Bashir na Guverinoma ye batawe muri yombi mu gihe hagitegerejwe izindi mpinduka.

Uwitwa Dr Husan El-mugamar yagize ati “Perezida wa Sudan amaze gukurwa ku butegetsi ubu igisirikare cyamutaye muri yombi. Miliyoni z’abaturage turi mu mihanda i Khartoun dukomeje gusaba ko ubutegetsi bushyirwa mu biganza by’abaturage.”


Imyigaragambyo ihiritse Perezida al-Bashir wa Sudan yatangiye mu mpera z’umwaka ushize itangijwe n’abagore bigaragambyaga binubira ko igiciro cy’umugati cyazamutse cyane bagasaba ko habaho impinduka.

Imbarutso y’iyi myigaragambyo yatangijwe n’umukobwa w’imyaka 22 w’umunyeshuri wavuze umuvugo abwira bagenzi be ko uburenganzira buharanirwa, ko nibataburwanira ntawe uzabubatereka mu biganza aho yagiraga ati “Isasu ntiryica hica guceceka kw’abaturage.”

Perezida al-Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, ubu Abanya-Soudan bategereje kumva uza kumusimbura, mu itangazo riza gutangwa n’igisirikare.

Inkuru bijyanye:

Sudan: Uwari Minisitiri w’Ingabo asimbuye Bashir wahiritswe ku butegetsi

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.