Perezida Trump ntakozwa ibyo kwambara agapfukamunwa

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko atazigera na rimwe yambara agapfukamunwa n’ubwo ari yo mabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima ku Banyamerika bose.

Perezida Trump yavuze ko atazigera yambara agapfukamunwa

Perezida Trump yavuze ko atazigera yambara agapfukamunwa

Trump mu magambo ye, yivugiye ko atiyumvisha ukuntu ashobora kuramukanya n’abakuru b’ibihugu, ba minisitiri b’intebe, abanyagitugu, abami n’abamikazi baje kumureba mu biro bye yambaye agapfukamunwa.

Trump yavuze ko ayo mambwiriza yashyizweho kuwa gatanu atari itegeko ahubwo bigomba gukorwa n’ubishaka.

Trump yagize ati “Ntimugomba kwambara agapfukamunwa, kandi nanjye sintekereza ko nzigera nkikoza”.

Amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ku Banyamerika bose yatanzwe n’ikigo gishinzwe gukumira no gukingira indwara z’ibyorezo ‘Centers for Disease Control and Prevention’, ikigo cya guverinoma gitanga inama ku buzima.

Icyo kigo cyatanze amambwiriza yo kwambara agapfukamunwa, mu gihe muri USA mu masaha 24 ashize habaruwe abantu 1.100 bishwe na Coronavirus, ukaba ari na wo mubare munini ku isi hose w’abantu bahitanywe n’icyorezo mu munsi umwe gusa.

Leta zunze ubumwe za Amerika kugeza ubu ziremeza ko abarwaye Covid-19 iterwa na Coronavirus, ari abantu 278,458, abamaze guhitanwa na yo bararenga 7.000 nk’uko byemezwa na kaminuza ya ‘Johns Hopkins University’.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.