Perezida wa Rayon Sports arasaba Leta gufasha amakipe guhemba abakinnyi

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, arasaba Leta y’u Rwanda gufasha amakipe guhemba abakinnyi kubera ubukene bushobora gusigwa na Coronavirus.

Tariki 14/03/2020, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatanze itangazo rivuga ko imikino n’andi marushanwa yose abera mu Rwanda hagaze, kubera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugaragara mu Rwanda, ibi bikaba byari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryayo.

Mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe hano mu Rwanda abeshejweho n’abafana bayo, by’umwihariko amafaranga binjiza ku bibuga ku mikino iyi kipe iba yakiriye.

Nta gushidikanya, ikipe ya Rayon Sports kimwe n’andi makipe menshi ku isi, ahgomba kugirwaho ingaruka n’iki cyorezo, by’umwihariko mu guhemba abakozi bayo kandi amarushanwa n’indi mikino bibafasha guhenba byarahagaze.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, nyuma yo kubona ubutumwa bwa Minisitir wa Siporo akangurira abantu kuguma kwirinda iki cyorezo baguma mu rugo, kugira ngo bazabashe kongera gusubira mu buzima bwa siporo vuba, yaje guhita atanga igitekerezo ku rubuga rwa Twitter.

Mu gitekerezo cye, yashimye ubutumwa bwa Minisitiri Munyangaju, agaragaza ko iki cyorezo gishobora kuzasiga ubukene mi bigo bitandukanye, ariko by’umwihariko mu makipe, ariho yahereye anasaba Leta y’u Rwanda ko yafasha amakipe guhemba abakinnyi muri ibi bihe abantu bari kuguma mu ngo zabo.


Ikipe ya Rayon Sports, mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’amaikoro kandi ikomeje no gukusanya amafaranga yo gufasha ikipe, aho kugeza ubu banyuze kuri telephone abakunzi bayo bamaze gukusanya 4,192,090 Frws, naho binyuze mu matsinda y’abafana bakaba bamaze gukusanya 2,145,000 Frws.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.