Perisile ifite akamaro gakomeye ku mubiri, ariko hari abatemerewe kuyirya

Abantu benshi bakunda kwifashisha perisile (persil) mu gikoni, bavuga ko ituma ibyo kurya bihumura neza cyangwa se bakayishyira ku byo kurya hejuru kugira ngo bigaragare neza, ariko se akamaro kayo mu mubiri ni akahe?


Ku rubuga www.pleinevie.fr, bavuga ko persil ifite intungamubiri zitandukanye ziboneka mu mababi, mu mizi ndetse no mu mbuto zayo kuko ikungahaye cyane ku byitwa ‘antioxydants’ bisukura umubiri ku buryo bugaragara.

Ibibabi bya persil bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri, iyo myanda iba yiganjemo ibyitwa ‘acide urique’ bikunda kuba intandaro yo kurwara gute (goutte), imizi ya persil yo ivura ibibazo byo kubyimba amaguru, igafasha mu gusohora amazi yibika mu mubiri ndetse ikarwanya ibibazo byoroheje bifata mu ruhago rw’inkari.

Ibibabi bya persil ndetse n’imizi yayo, byongerera umuntu ubushake bwo kurya (appétit), igatuma umwijima ndetse n’igifu bikora neza, bityo n’igogora rikagenda neza.

Persil yifitemo ubutare na za vitamine bitandukanye harimo, vitamine A, B, E na K), yifitemo vitamine C nyinshi kurusha iboneka mu icunga cyangwa mu ndimu.

Gusa kugira ngo umuntu abone iyo vitamine ku rugero rukwiriye bisaba kuyirya igisoromwa itarumagara kandi umuntu akayirya ari mbisi, ikindi kandi yigiramo ubutare bwa ‘fer’ ni yo mpamvu bavuga ko ari ikimera gifasha abantu bakunda kubura amaraso ‘antianémique’.

Persil irinda kubyimbirwa cyangwa se kugira amaraso yipfundika ahantu bitewe n’impamvu zitandukanye ‘anti-ecchymose’.

Umuntu adwinzwe n’agasimba nk’ivubi cyangwa uruyuki, akavuguta utubabi twa persil akadusiga ku ruhu ahadwinzwe, ntihabyimbirwa.

Guhekenya utubabi dukeya twa persil bituma umuntu agira impumuro nziza mu kanwa.

Kuri urwo rubuga bavuga ko gukoresha persil irengeje amagarama 100 ku munsi n’amavuta ayikomokaho bishobora gutera ibibazo birimo kugira isereri, kubabara umutwe no kubuza impyiko gukora neza.

Hari abantu batemerewe gukoresha persil.


Ikindi bavuga ko persil itemewe ku bana bato, abagore batwite, abafite indwara z’umutima zituma udakora neza, abarwaye umwijima, abafite impyiko zidakora neza ndetse n’abari ku miti yitwa ‘anticoagulants’.

Ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr, bavuga ko nta gushidikanya ko persil ari kimwe mu byatsi bihumura neza bikoreshwa cyane ku isi, ariko kikaba kigira n’ibyiza kizana ku buzima bw’abagikoresha.

Kuri urwo rubuga bavuga ko kuba persil ikungahaye kuri ’antioxydants’ bituma igira ubushobozi bwo kurinda umuntu ‘stress’ ituma umuntu asaza imburagihe cyangwa igatera kanseri zimwe na zimwe.

Persil mbisi izwiho kugira ubushobozi bukomeye mu gusukura umubiri ugereranije n’ibindi bimera bitandukanye, cyane cyane iyo ivanzwe n’umutobe w’indimu, kuko aho iba ifite imbaraga kurusha iyo iteguwe ku byo kurya bisanzwe.

Ku bantu bafite gahunda yo gutakaza ibiro, bagomba kumenya ko muri garama 100 za persil haba harimo ibyitwa ‘calories’ 43, ikindi bagomba kwirinda abavuga ko kunywa umutobe wa persil iseye gusa, byafasha umuntu gutakaza ibiro.

Kuri uru rubuga bo bavuga ko persil yafasha umuntu ufite gahunda yo kugabanya ibiro ariko bikajyana n’uko ayikoresha iri kumwe n’indi ndyo iboneye, ifasha mu kagabanya ibiro, kuko persil yonyine ntiyagabanya ibiro.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.