Kubufatanye n’ibindi bigo bitandukanye Kwetu Film Instute yatangije ubukangurambaga ku rubyiruko n’abana muri rusange bugamije gukangurira abantu kubumva bakamenya ibibazo baba bafite mu mutwe bibaremereye.
Ibi bakaba bahisemo kubikora mu buryo bwa gihanzi bwabo bwo kubinyuza muri sinema kuko arizo bakora bakanigisha ibijyanye nazo , aho ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023 bamuritse filime ngufi zigera kuri 3 zirimo ‘Sound On Hill , My Poem ndetse na Inkuru Yanjye’zose zibanda ku bibazo byo mu mutwe.
Batangaje ko bateguye Filime zishishikariza cyangwa zerekana ibibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe nko mu mashuri, mu muhanda, ndetse no murugo mu muryango , aho Kwetu Film Institute yabikoze ifatanyije na The University of Lincorn ndetse na Uyisenga ni Imanzi.
izi filime zakozwe n’abanyeshuri ba Kwetu Film ndetse zinandikwa nabo aho harimo uwitwa Mutangana Emmanuel watubwiye ko yabanye naba bana cyane bahuye n’ibi bibazo, ndetse kandi zinandikwa n’uwitwa Leilla Izabayo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru wa Kwetu Film institute, KABERA Eric, yavuze ko basanzwe bakora filime zituruka ku bitekerezo byabo ariko bagendeye ku bushakashatsi bwa Kaminuza ya Lincolin(University of Lincoln) yo mu bwongereza na Dogiteri Bizoza ku bijyanye n’ibibazo byugarije abana bato cyangwa urubyiruko muri rusange.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibihangano byabo aribyo bifashisha mu kubakorera ubuvugizi kandi ko nubwo Ari ntoya mu minota ariko bamaze igihe bazitegura kuko byagendanaga no gushakisha amakuru ya nyayo hirya no hino Agira ati” Bitewe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje kugariza abantu biganjemo urubyiruko, twakoze izi filimi mu rwego rw’ubukangurambaga twifashishije ibihangano byacu”.
Ikidasanzwe kandi kinejeje kuri izi Filime zigisha n’uko kuzireba bitazagaorana , aho hari gahunda yo kuzenguruka hirya no hino kugera mu byaro bazerekana , zikazajya zitambuka kuma televiziyo ndetse kandi zikanashyirwa ku muyoboro wa Youtube aho buri wese azajya azisanga akazireba ku buntu.
REBA VIDEO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI Kwetu Film Institute bamurika Filime zibabaje z’ubuzima buteye agahinda abantu babana nabwo.
Izi filime zakozwe hashingiwe ku bushakashatsi bwa Digiteri Bizoza ubanza imbere mw’ifoto ndetse na The University of Lincorn.
Izi filime zagiye zigaragaramo abanyeshuri ba Kwetu Film Institute ndetse na bamwe mu bana bo mu Kigo cya Uyisenga ni Imanzi
Eric Kabera Umuyobozi wa Kwetu Film Institute