Police Fc yanyweye amata yibagirwa insinzi! Ikipe ya Police fc itsindiwe i Nyagatare na Sunrise Fc

Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira wa maguru mu Rwanda yakomeje uyu munsi mu mikino yo kwishyura aho ikipe ya Police fc yari yerekeje I Nyagatare.

Ikipe ya Police imwe mu makipe amaze iminsi yitwara neza muri shampiyona y’icyicaro cya mbere ndetse inahabwa amahirwe mu makipe atanu ahatanira igikombe yatsikiye.

Ikipe ya Sunrise fc itsinze Police Fc

Iyi kipe ya Police fc uyu munsi nibwo yakinaga umukino wayo na Sunrise fc maze ikipe ya Sunrise itsinda Police fc ibitego 2-1 nubwo ubushize umukino wabahuje Sunrise Fc yatsinzwe nabwo bigoranye ariko ubu Polie Fc iratsinzwe.

Ikipe ya Police Fc itsindiwe i Nyagatare

N’imikino yo kwishyura yatangiye kuwa gatanu aho ikipe nayo ikomeye ya Rayon Sport yatsindwaga na Gasogi izi kipe zikomeje gushyira urujijo muri shampiyona ariko binagaragaza ubukana buri muri shampiyona.

Sunrise Fc y’umutoza mushya wayihawe igiye gusoza imikino ibanza atangiye neza ubu imikino yo kwishyura yisasira ikipe ya Police Fc na Mashami waruhagaze neza mu mikino ibanza n’abasore be.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.