Police FC yemeje ko yasinyishije myugariro Faustin Usengimana

Myugariro Faustin Usengimana wari umaze umwaka akina mu ikipe ya Buildicon yo muri Zambia, yamaze gusinyira Police Fc amasezerano y’imyaka ibiri.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Faustin Usengimana yamaze kumvikana n’ikipe ya Police Fc, ndetse yanayisnyiye, ariko uyu munsi ni bwo ikipe ya Police FC yamaze kubyemeza ku mugaragaro ko bamaze gusinyisha uyu myugariro amasezerano y’imyaka ibiri.


Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, Police FC yagize iti “Mwiriwe, Twasinyishije myugariro Usengimana Faustin amasezerano y’imyaka ibiri wakinaga muri Buildcon FC yo muri Zambia. Muri iki gihe cy’igura n’igurisha. Turamwakiriye kandi tumwifurije ishya n’ihirwe.”

Bivugwa ko Faustin Usengimana yerekeje muri iyi kipe aguzwe amafaranga angana na Miliyoni 9 Frws, akazajya ahabwa umushara ungana n’ibihumbi 700 Frws ku kwezi.

Usengimana Faustin yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 igitego cyayajyanye mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique, akinira kandi ikipe ya Rayon Sports na APR FC, ubu akaba yakiniraga ikipe ya Buildicon FC yo muri Zambia.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.