Police yashyizeho uburyo bwo gufasha abatega indege mu masaha ya nyuma ya saa tatu

Police y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagenzi bajya n’abava mu mahanga mu ndege mu masaha akuze, kugira ngo batagira ingorane igihe barengeje igihe cyo kuba batari hanze (couvre-feu).


Umugenzi ajya ku rubuga rwa murandasi: www.mc.gov.rw cyangwa agakoresha telefone igendanwa akandika *127# agakurikiza amabwiriza, kugira ngo ahabwe uruhushya (clearance pass) rumwemerera kugenda mu masaha ari hejuru ya saa tatu z’ijoro.

Ibi kandi birareba abatwara taxi na moto bajyana abagenzi ku kibuga cy’indege.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yatangaje ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatangiye gukoreshwa guhera kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2020.

CP Kabera John Bosco yagize ati “Tuributsa abaturarwanda bose ko guhera ku itariki 3 Kanama 2020, abantu bose bajya cyangwa bava ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali basabwa kwerekana uruhushya rwo gutambuka (clearance pass) igihe babisabwa n’abapolisi”.

Uko uruhushya rusabwa

Waba ukoresha mudasobwa usaba uruhushya unyuze ku rubuga rwa www.mc.gov.rw, cyangwa kuri telefone igendanwa ugakanda *127#; usaba uruhushya asabwa kuzuza ibisabwa byose, nimero ya telefone, ibirango by’ikinyabiziga n’igihe ikinyabiziga kigomba kumara mu muhanda hanyuma ugatanga na nimero y’urugendo rw’indege (flight number).

Ku bagenzi bavuye mu mahanga, CP Kabera yasobanuye ko gusaba impushya babifashwamo na hoteli bacumbitsemo, ariko igihe umuntu yakenera gusohoka muri hoteli, yaba agiye aho atuye cyangwa asohotse kubera impamvu zihutirwa nyuma y’amasaha ntarengwa; uruhushya rugomba gusabwa n’umuntu ubwe.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yanibukije ko abasaba impushya bazajya basabwa no kwerekana amatike y’ingendo, ndetse akomeza avuga ko abantu bose bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, by’umwihariko kwambara agapfukamunwa, gusukura intoki no guhana intera.

Abapolisi nk’ibisanzwe barakomeza akazi kabo ko gufasha abakoresha umuhanda kugira ngo babibafashemo.

Ukeneye ibindi bisobanuro, abaturarwanda cyangwa abandi bose bireba barasabwa guhamagara umurongo wa telefone 0788311606.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.