Abasabwe kwitaba Polisi y’u Rwanda kubera ko bafashwe barengeje amasaha yo gutaha ntibabikore, ariko kubera ko ibyangombwa byabo Polisi yabisigaranye, ngo hari abarimo kujya gushaka ibindi babeshya ko babitaye, bakaba baburirwa kuko ari amakosa bakora.
Abari bafashwe barenga 400, ariko abagera ku 155 ngo ni bo bonyine bari bamaze kwitaba Polisi kugeza mu mpera z’icyumweru gishize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abagerageza kujya gushaka ibindi byangombwa nibafatwa bazabihanirwa hakurijwe amategeko.
Ati “Hari urutonde Polisi yasohoye rw’abantu batubahirije amabwiriza ntibanayitaba, abataritabye bagiye gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko. Hari Perimi na Carte Jaune dufite by’abaturage, turabizi ko hari abarimo kugerageza gushaka icyemezo cy’uko babitaye (attestation de perte)”.
Ati “Bajya ku Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gushaka Carte Jaune, bakajya kuri Polisi gushaka za Perimi. Abo bantu rero bumve ko amategeko azabakurikirana”.
CP Kabera agaruka kandi ku itegeko rihana abantu nk’abo baba barenze ku mabwiriza ndetse bakananga kwitaba urwego ruba rwabasabye kwitaba.
Ati “Itegeko No 67/218 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 242, rivuga kwanga kwitaba ubugenzacyaha, ubushinjacyaha cyangwa ubundi buyobozi. Uretse igihe cy’inkomyi, umuntu wese wanga kwitaba yahamagajwe ku buryo bwemewe n’amategeko aba akoze icyaha”.
Ati “Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari hasi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 kugeza ku bihumbi 500 cyangwa kimwe muri ibyo bihano”.
Ati “Ingingo ya 277 ivuga guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano cyangwa impapuro zitangwa n’inzego zabugenewe. Umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha cyangwa ukoresha bidakwiye impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa kujya mu mahanga, impamyabumenyi, impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi nyandiko cyangwa ibyemezo, aba akoze icyaha”.
Ati “Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyo cyaha, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshatu”.
CP Kabera kandi avuga ko hari abakora ubukwe batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ababwakira na bo ngo bashobora kuzajya bafungirwa.
Ati “Abakora ubukwe bagomba kubahiriza amabwiriza. Bigaragara ko hari ukuramukanya bahoberana, bagakorana mu ntoki, guhana intera ntibabikora ndetse bakanahana impano bakorana mu ntoki. Abakira ubukwe turababwira ko igenzura rizongera gukorwa bagasanga batubahiriza amabwiriza, dushobora gukorana n’ababishinzwe bakaba babafungira”.
Akomeza yibutsa abafite umuco wo gusurana ndetse n’abagira ibirori mu ngo zabo nk’isabukuru n’ibindi bagatumira inshuti n’abavandimwe, ko bitemewe kuko bishobora kuba intandaro yo gukurura no kwirakwiza icyorezo cya Covid-19.