Polisi ntishobora kubuza imodoka itwaye umurwayi gutambuka – CP Rutikanga

Mu nzira, inzego z

Mu nzira, inzego z’umutekano zahagurukiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Leta. Ntawe utambuka adasobanuye aho agiye kandi humvikana

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, avuga ko Polisi idashobora kubuza umurwayi gutambuka ajya kwa muganga, yaba agenda n’amaguru cyangwa atwawe n’ikinyabiziga.

Ibi abivuga ahereye ku bivugwa n’umubyeyi wabwiye Kigali Today ko yashatse icyangombwa cyo kugira ngo abashe gushaka imodoka imutwarira umwana kwa muganga muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo, abayobozi bo ku nzego z’ibanze ntibakimuhe.

Uwo mubyeyi utuye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ku wa gatandatu tariki ya 4 Mata 2020 yagize ati “Umwana yafashwe ku wa gatanu, ajya kwa muganga i Sovu, bamwandikira kuzajya kwivuriza ku bitaro bya Kabutare ku wa mbere.”

Umwana ngo yageze mu rugo araremba, umubyeyi we abona ko bakwiye kumujyana kwa muganga mu buryo bwihutirwa, maze ajya gushakisha icya ngombwa cyo gutuma abona imodoka imumujyanira.

Uyu mubyeyi na we ashobora kuba yari ajyanye umwana kwa muganga. Agomba kubanza kubisobanura akabona gukomeza

Uyu mubyeyi na we ashobora kuba yari ajyanye umwana kwa muganga. Agomba kubanza kubisobanura akabona gukomeza

Agira ati “Nagiye ku muyobozi w’umudugudu barambwira ngo ntahari nyamara amakuru nari mfite ari uko yari ahari nyamara aryamye. Njya k’ushinzwe umutekano anyohereza ku mujyanama w’ubuzima. Na we mpageze nsanga ngo arimo aroga, ajya muri douche yanga kuvamo.”

Yungamo ati “Nabonye bose bari kundingana ndataha, umwana ndamwihorera mvuga ngo nashaka apfe. Ariko saa cyenda z’ijoro twarabyutse tumutwara mu maboko. Ni umwana w’imyaka 23 utashyira mu mugongo ngo ugende.”

Icyari gihangayikishije uyu mubyeyi kurusha ni uko nta wari wapimye umwana ngo amenye niba atari n’indwara ya koronavirusi arwaye, agendeye ku kuba yari afite umuriro mwinshi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko iyo uyu mubyeyi ashaka imodoka imutwarira umwana abapolisi batari kubangira gutambuka.

Ibi bijyanye n’itangazo rya Minisitiri w’Intebe ribwiriza abantu kuguma mu ngo kubera koronavirusi, ariko iryo tangazo rikavuga ko abajya gukora imirimo ya ngombwa bo bemerewe kugenda. Muri bo harimo abacuruzi b’ibiribwa n’abahaha ndetse n’abaganga hamwe n’abivuza.

Ati “Umuntu urwaye biba bigaragara, n’uwahawe transfert aba abifitiye impapuro. Nta wamubuza gutambuka. Icyo tutemera ni abatubeshya kuko uwo bigaragaye ko aho yavuze ko agiye atari ho abihanirwa.”


CP Rogers Rutikanga anibutsa abagifungura utubari, kimwe n’abanywera inzoga mu mashyamba ndetse n’abirundanya basenga cyangwa bahaha kubireka kubera ko baba bashyira ubuzima bwabo n’ubw’ababo mu kaga.

Ati “Baba bibwira ko bacenze polisi nyamara aho bateraniye ari benshi bashobora kuhandurira indwara ya koronavirusi hanyuma bakaza kwanduza n’abo basize mu rugo.”

Tugarutse ku modoka zitwara abagenzi muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo, itangazo RURA iherutse gusohora rivuga ko umugenzi ushaka gutega taxi-voiture ahamagara kuri 9191 igihe ashaka kwifashisha Yego cabs, cyangwa 1010 igihe ashaka kwifashisha VW taxi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.