Polisi yafashe abantu babiri bagaragaye mu mashusho biba muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Muhawenayo Augustin na Kwizera Eric, nyuma yo kugaragara mu mashusho ku itariki 15 Nyakanga 2020, biba mu rugo rwa Serwanga Ronard ruherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ibikoresho byibwe birimo za televiziyo

Ibikoresho byibwe birimo za televiziyo

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iperereza kuri ubu bujura ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Ubwo uwo muturage Serwanga yibwaga, yanyujije amashusho kuri twitter, agaragaza abasore babiri bari kwiba ibikoresho mu nzu, birimo televiziyo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.