Polisi yafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita uwitwa Nshimiyimana Jean, wo mu Karere ka Rutsiro.


Abo bantu bamukubitaga nyuma yo kumufata amaze kwiba ibintu bitandukanye mu Murenge wa Nyabirasi, mu Karere ka Rutsiro.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Polisi y’u Rwanda iributsa Abaturarwanda ko kwihanira bitemewe.

Amashusho agaragaza umuntu uryamye mu kiziba cy’amazi, hejuru ye hahagaze abantu bafite inkoni bari kumugubita.

Abafashwe uko ari batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu, mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.