Polisi yafashe abashinzwe umutekano batatu bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze, bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode.


Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri twitter, yagize iti “Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo”.

Abo bagabo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Polisi ivuga ko abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus bagahohotera abaturage, batazihanganirwa.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito, Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuze ko abashinzwe umutekano badakwiye gukoresha imbaraga z’umurengera ku baturage.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.