Ku Muhima mu marembo y’ibiro bya Polisi y’u Rwanda, ahakorera ishami rishinzwe umutekano wo muhanda, hakomeje gufatirwa abiyita abapolisi basaba abantu amafaranga babizeza kuzabaha ‘permis’ (impushya zo gutwara ibinyabiziga).
Batatu beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, bafashwe nyuma yo kwizeza uwitwa Sewabeza Anasthase ko bazamuha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga atanze mafaranga ibihumbi 350.
Sewabeza avuga ko abo bantu biyita ‘ba Afande’ ariko bakagira ubakuriye ukorera ku Muhima muri Polisi, bamubwiye ko bazamushyira ku rutonde rw’umugereka rw’abahabwa ‘permis’ nubwo Polisi itarimo kuzitanga muri ibi bihe bya Covid-19.
Ati “Uwiyita umupolisi yaranjyanye tugeze ku irembo ahita ahamagara uwo yita ko amukuriye, ati ‘afande twaje’, we yarimo imbere ahita asohoka (ava mu biro bya Polisi) avuga ko kudilinga (dealing) umuntu ari imbere bitoroshye”.
Ati “Kubera ko ari mu gihe cya Coronavirus, turagufata tugushyire ku mugereka noneho wishyure amafaranga mu nkoki kuko dukeneye inyemezabwishyu (bordereau). Bahise bambwira ko uwandika amazina yanjye mu ikoranabuhanga akorera i Nyamirambo, banshyira no mu modoka yabo turajyana”.
Akomeza agira ati “Bansabye amafaranga ibihumbi 350, bambwira ko bajyanye uruhushya rw’agateganyo kandi bazampa urwa burundu nyuma y’ibyumweru bibiri, ariko nari namaze kubona ko ari ubutekamutwe mbimenyesha abapolisi ku ruhande.
Umuntu ukorera i Nyamiramo yanshyize muri mudasobwa mbona n’ubutumwa bugufi buvuye ku Irembo, ariko amafaranga ntabwo nari nakayabahaye, icyambwiye ko ari ibisambo ni uko njyewe nsanzwe mfite ‘permis’, bo bambwira ko bazampa indi nyamara jyewe nshaka category (icyiciro)”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko aba bagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ubutekamutwe gihanwa n’ingingo ya 318 y’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano.
CP Kabera agira ati “Icyatuyobeye ni uko hari Abanyarwanda bagwa mu mutego, turabizi ko ‘permis’ yishyurwa amafaranga ibihumbi 50, ariko se utanga ibihumbi 350 biguze permis zirindwi ngo bigende gute! Iyo ugize ingingimira ntubaza polisi!
Tuzi uburyo ibizamini bitangwa, tuzi uko ‘permis’ zitangwa, aba bafatiwe mu byaha mu gihe byaramuka bibahamye (mu nkiko), igihano bahanishwa ntabwo kizaba kiri munsi y’imyaka itatu y’igifungo.
Aba bantu bacaracara mu marembo ya Polisi turabamenya, iyo badafashwe uwo munsi bafatwa ku munsi ukurikiyeho”.
Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubugenzacyaha (RIB) bahora berekana abantu bakurikiranyweho ibyaha byo kwiyitirira izo nzego, bagasaba abantu amafaranga.
Polisi na RIB bakangurira abaturage kugira ubushishozi no kugana abakozi bafite ibibaranga byemewe n’amategeko kandi bakorera ahantu hazwi.