Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abacuruzi ba magendu binjiraga mu Rwanda banyuze mu kiyaga cya Kivu. Aba bacuruzi bari bafite imifuka 3 yuzuyemo amavuta yaciwe mu Rwanda kubera ko byagaragaye ko ayo mavuta iyo uyisize ahindura uruhu bikarugiraho ingaruka. Bari banafite kandi ibalo y’imyenda ya caguwa.
Iyi nkuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet iravuga ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro, icyo gikorwa kikaba cyabaye tariki ya 26 Kanama 2020, bafatirwa mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bacuruzi ba magendu bikanze abagize inzego z’umutekano bakajugunya imifuka ine yarimo ibicuruzwa bagahunga basubira inyuma bajya mu cyerekezo bari baturutse mu kiyaga cya Kivu.
Yagize ati “Abapolisi bamenye amakuru ko hari abacuruzi ba magendu bari bwinjize mu gihugu ibicuruzwa bya magendu baturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu kiyaga cya Kivu. Ku bufatanye n’izindi nzego hahise hategurwa igikorwa cyo gufata abo bacuruzi, bafatwa ahagana saa yine z’ijoro bafatirwa mu kagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi hafi y’umupaka wa La Corniche. “
CIP Karekezi yakomeje avuga ko abo bacuruzi baturukaga muri Congo bakaza boga mu Kivu bakinjira mu Rwanda bafite amasashe bashyizemo amavuta yaciwe mu Rwanda ahindura uruhu (mukorogo). Ndetse n’imyenda ya caguwa bari bayishyize mu masashe kugira ngo adahura n’amazi.
Aya mavuta akaba yari mu bwoko bune, butatu muri yo akaba arimo ikinyabutabire cya Hydroquinone na Mercury bikaba bibujijwe mu Rwanda.
Amavuta ahindura uruhu ntabwo yemewe mu Rwanda, iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda, itegeko kandi rigenga imikorere n’ububasha bw’inama ya za Pharmacy ndetse n’itegeko rijyanye no kugenzura ibiribwa n’imiti.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko ibintu birimo ibinyabutabire nka Mercury na Hydroquinone bishobora kwangiza cyangwa kugabanya ubushobozi bw’uruhu mu kurwanya mikorobe zinjira mu mubiri bikaba byateza indwara zikomeye nk ’impyiko ndetse na kanseri.