Polisi yafashe uwari wibye miliyoni zisaga enye z’Amafaranga y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe uwitwa Hafashimana alias Jado w’imyaka 22 y’amavuko nyuma yo kwiba igikapu cyari kirimo amafaranga angana na 4,384,900Frw.


Uwo musore ngo yateruye igikapu cyari kirimo ayo mafaranga mu modoka y’umucuruzi witwa Hitayezu Dirigent.

Polisi ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ayo mafaranga n’ibindi bikoresho bitandukanye byasubijwe nyirabyo, mu gihe uwo musore we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.