Polisi yagize icyo ivuga ku butumwa bwayo bwa #GumaMuRugo bwakozwemo indirimbo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aherutse gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kuguma mu rugo muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.


Muri iryo jambo rye, yabwiraga abantu ko bagomba kuguma mu rugo kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, hakurikijwe amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda.

Iryo jambo ryakomeje guhererekanywa n’abatari bake, maze umwe mu banyamuziki witwa DanyBeatz we ahitamo kurikora mu buryo bw’indirimbo iri mu njyana ya Rap, arongera arishyira ku mbuga nkoranyambaga harimo na Twitter, bituma bwa butumwa burushaho kwamamara.

Abantu batandukanye bakomeje gusubiramo ubwo butumwa mu buryo bw’indirimbo mu kugaragaza impano zabo mu kuririmba injyana ya RAP, harimo n’abahanzi nka K8 Kavuyo wari umaze igihe kinini atagaragara mu muziki.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, na we yavuze ko ubwo butumwa bwasubiwemo mu buryo bw’indirimbo yabubonye, kandi ko ntacyo bitwaye.

Yagize ati “Biriya ni byiza icyo dushaka ni uko abantu baguma mu rugo.”

Polisi y’u Rwanda ishishikariza abantu gukora ibintu bitandukanye mu rwego rwo kwirinda kurambirwa mu rugo. Muri byo harimo kuba abantu bakorera akazi kabo mu rugo ariko bagahinduranya aho kwicara, kubyina, kuganira, kubwirana inkuru harimo n’imigani, ibisakuzo, kureba ibiganiro kuri television na filime, kurya indyo yuzuye, gusoma ibitabo, kuryama ukaruhuka, no gukora imyitozo ngororamubiri.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.