Polisi yahagaritse ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera ingamba zafashwe zo kwirinda cyorezo cya Coronavirus (COVID-19), hari serivisi ayo zabaye zihagaritswe.

Ibizamini by

Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga byabaye bihagaritswe

Muri serivisi zabaye zisubitswe, harimo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, Polisi yatangaje ko byabaye bihagaze, uhereye tariki ya 16 Werurwe 2020.

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko ibizamini bigenewe abasabye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, na byo byabaye bihagaze, uhereye tariki ya 16 Werurwe 2020.

Mi itangazo ryasohotse ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko serivisi zo gusuzumisha ubuzirangenge bw’ibinyabiziga (conrole technique), byo bizakomeza, ariko hakurikizwa amabwiriza y’isuku ndetse n’inama zatanzwe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ibizamini by

Ibizamini by’abifuza kwinjira muri Polisi na byo byahagaritswe (Photo:Internet)

Iri tangazo rivuga ko izindi serivisi zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda zizakomeza, hubahirizwa amabwiriza y’isuku ndetse n’inama zatanzwe zo kwirinda icyo cyorezo.

Izindi serivisi zitangirwa kuri sitasiyo za Polisi na zo zizakomeza gutanwa, ariko hubahirizwa amabwiriza y’isuku ndetse n’inama zatanzwe zo kwirinda icyo cyorezo.

Polisi y’u Rwanda imenyesha abaturage ko uwaramuka agize ikibazo, ashobora guhamagara 118 kuri serivisi z’ibizamini, 0788311011 kuri serivisi zijyanye n’umutekano wo mu muhanda na 0788311512 kuri serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.