Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arasaba abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barenga 500 batarayitaba kwihutira kujyayo batarafatwa.
Umuvugizi wa Polisi yatangaje ibi mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari kumwe n’Abaminisitiri batatu kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2020.
Amabwiriza ya Guverinoma yo kwirinda icyorezo Covid-19 asaba buri Muturarwanda kuguma mu rugo aho ataha kuva saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Kuri ubu abantu barimo gufatirwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali barenze kuri ayo masaha basabwa bimwe mu byangombwa baba bitwaje (cyane cyane iby’ibinyabiziga baba barimo), bagasabwa guhita bajya muri Sitade (Nyamirambo cyangwa Amahoro) gutegererezayo bya byangombwa muri iryo joro.
Abumvira umupolisi bakajyayo, Polisi ihita ibasangishayo bya byangombwa bayihereye ku muhanda, abatajyayo bagahitamo kwitahira iwabo mu ngo, bafatwa iyo bagiye gusaba bya byangombwa batanze, bagafungwa mu gihe kingana n’iminsi itanu.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari abarenga 500 bayicitse nyamara barayisigiye ibyangombwa, urutonde rwabo rukaba rwarashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagize ati “abamaze kwitaba Polisi ubu nta kibazo bafite, abatarayitaba bagerageze bayitabe, abagerageza kurushya Polisi nababwira ko Polisi itaruha, abarakaza Polisi, Polisi ntabwo ijya irakara”!
Polisi y’u Rwanda imaze kugaragaza bamwe mu bagiye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bafashwe bagafungwa, kandi n’ubu ngo irakomeje.
CP Kabera avuga ko muri iyi minsi ari bwo kwandura Covid-19 byoroshye cyane kurusha ikindi gihe cyose iki cyorezo kimaze mu Rwanda, bitewe n’uko amabwiriza yo kucyirinda agenda adohorwa.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka wari mu bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko inzego z’ibanze zigiye gufasha Polisi kugenzura no guhana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ati “Twaravuze tuti reka twe gutererana inzego zacu z’umutekano, ahubwo umuyobozi w’umudugudu, uw’isibo yambare inkweto (boot) n’ingofero arebe uko umudugudu ayoboye uraye”.
Prof. Shyaka avuga ko abantu batabuzwa gusa kugenda mu muhanda, ahubwo banasabwa kwirinda gacarahara muri karitsiye.