Polisi yatangaje igihe cyo gusubukura kugenzura ubuziranenge bw’imodoka

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga, yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura imirimo yacyo ku wa 04 Kanama 2020.


Ni igikorwa kigiye gusubukurwa nyuma amezi ane cyari cyarahagaze kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Polisi ivuga ko izatangira isuzuma ibinyabiziga byihariye birimo; ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu mu burvo byishyuza, harimo bisi na minibisi.

Hari ibinyabiziga binini bitwara ibintu birimo amakamyo akurura, makuzungu, amakamyo afite imitambiko itatu hamwe na fuso.

Polisi itangaza ko abantu bari barishyuye ndetse bakanahabwa gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo mbere y’uko ikigo gisubika imirimo muri werurwe 2020, ari bo bazahabwa amahirwe ya mbere kandi ntibazishyuzwa bushya.

Imirimo myinshi kuva tariki ya 21 Werurwe 2020 mu Rwanda yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, cyahageze tariki 14 Werurwe 2020.

Mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ishami rya Polisi rishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga na ryo ryari ryarahagaritse gusuzuma ibinyabiziga mu gihe bimwe bitari byemerewe kugenda ibindi biri mu duce twashyizwe muri guma mu rugo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.