Amakuru y’ibanze aravuga ko inkongi y’umuriro yibasiye Kaminuza ya Makelele muri Uganda, yaba yatangiriye ku gisenge cy’inyubako yahiye.
Ni amakuru atangazwa na Polisi yo muri Uganda, ivuga ko yatangiye iperereza rigamije kumenya icyaba cyateye iyo nkongi.
BBC iravuga ko polisi yatangaje ko uwo muriro ushobora kuba watangiriye ku gisenge cy’inyubako, ugakomereza ku bice byo hasi byayo birimo ahabikwa amakuru ajyanye n’imari n’ay’amashami b’iyi kaminuza.
Iyo nyubako y’amagorofa atatu izwi nka ‘Ivory Tower’ y’inkuta z’umweru n’amadirishya y’ubururu yo kuri iyi kaminuza, ni yo igaragara cyane kurusha izindi nyubako.
Ku isaha ya saa saba z’amanywa z’i Kampala (saa sita zo mu Rwanda no mu Burundi), imodoka zizimya umuriro zari zikigaragara kuri iyi kaminuza ndetse n’umwotsi ugicumbeka.
Amafoto amwe yo ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kaminuza agaragaza igice cyo hejuru cyayo ndetse n’inkuta zo hanze byahindutse umukara.
Prof. Barnabas Nawangwe, wungirije umukuru wa Kaminuza ya Makerere, yanditse kuri Twitter avuga ko iki ari igitondo cyijimye cyane mu buzima bw’iyi kaminuza, yongeraho ko ibyangiritse birenze ukwemera.
Makerere ni yo Kaminuza ya mbere nkuru mu myaka kurusha izindi zo muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Yatangiye mu mwaka wa 1922 ari ishuri ry’imyuga.