Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi ikorera mu Karere ka Huye muri sitasiyo ya Rusatira mu Murenge wa Kinazi yafatiye mu cyuho uwitwa Iratwumva Jean Claude w’imyaka 18 y’amavuko arimo gukora amafaranga y’amahimbano, nyuma y’amakuru yari atanzwe n’abaturage.
Yafatanywe impapuro 380, buri rupapuro yari kurukoramo inoti ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 1000. Akaba yarateshejwe agiye gusohora amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 380.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) John Niyibizi yavuze ko abaturage batanze amakuru, abapolisi bagakurikirana bakaza gusangana Iratwumva ibikoresho byose arimo gukora amafaranga.
Yagize ati “Abaturage bakimara kuduha amakuru abapolisi bahise bajya kureba uwo musore. Bageze iwe aho yari atuye mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Gasange mu mudugudu wa Butare basanga afite ibikoresho byose arimo gukora amafaranga.”
SSP Niyibizi akomeza avuga ko bimwe mu bikoresho yifashishaga akora amafaranga harimo impapuro zikase neza nk’inoti z’amafaranga, umuti asiga kuri izo mpapuro, ndetse n’imashini anyuzamo izo mpapuro zigasohora amafaranga y’amahimbano.
Ati “Yafatanywe uducupa tubiri turimo umuti, impapuro zikase avugako ko arizo akoramo amafaranga n’akamashini yifashisha akora amafaranga. Abapolisi basanze arimo gukora, asigaje gusohora amafaranga y’amiganano muri ka kamashini ariko yahise abihagarika yanga kuyasohora.”
Inkuru yanditse ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda iravuga ko Iratwumva amaze gufatwa yiyemereye ko asanzwe akora ayo mafaranga ariko akaba atashatse kuvuga ayo amaze gukora. Yemeye ko ibyo bikorwa yabitangiriye mu mujyi wa Kigali ari naho yakuye ako kamashini agahawe n’umusore w’inshuti ye babanaga.
Kuri ubu Iratwumva yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira kugira ngo hatangire iperereza.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye yashimiye abaturage batanze amakuru anasaba abaturage kujya bitondera amafaranga mashya yose babonye bakabanza gushishoza ko ari mazima. Yibukije ko amafaranga y’amahimbano agira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu bityo kuyakora akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 271 ivuga ko Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose impapuro zivunjwamo amafaranga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.