Muri gahunda yo gukangurira abaturage kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, Polisi ikomeje gushyiraho ingamba zinyuranye mu rwego rwo kumenyekanisha iyo gahunda mu baturage, aho yatangiye gukoresha indege nto zitagira abapilote (Drones).
Amakuru yanyujije kuri Twitter, Polisi yasabye abaturage kutarangarira izo ndege nto, ngo babe basohoka mu ngo zabo, ibasaba gutega amatwi ubutumwa izo ndege nto zibagezaho, kandi bakabwubahiriza uko bwakabaye.
Polisi kandi, irasaba abaturage kwirinda gusohoka mu ngo zabo bashaka kujya ahantu hirengeye habafasha kubona izo ndege nto.
Polisi isaba Abaturarwanda kwirinda kwiremamo amatsinda barangarira izo ndege nto kuko byabaviramo kwanduzanya Coronavirus.
Ibasaba kuguma mu rugo birinda, aho igira iti “Guma mu rugo wirinde urinde n’abandi. Rengera ubuzima”.
1/3
Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya #COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda.Twatangiye gukoresha indege nto zitagira abapirote (Drones).
Nimuzibona zitambutsa ubutumwa turabasaba: pic.twitter.com/XKLkHxtbb1
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 12, 2020