Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abashoferi bafite uburenganzira bwo kugenda muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bitewe na serivisi batanga, ko batemerewe kurenga ku mabwiriza agamije gukumira icyo cyorezo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi yibukije abashoferi bafite uburenganzira bwo gukura ibiribwa mu ntara cyangwa babijyanayo, ko bemerewe gutwara umuntu umwe gusa, bikaba bibujijwe kujyana abandi bantu cyangwa ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku batwara imodoka zahawe uburenganzira bwo kugenda kubera inshingano n’imirimo bafite muri iki gihe, Polisi y’u Rwanda irabibutsa ko batagomba kuzikoresha ibindi bitari ibyo zaherewe uburenganzira kuko bihanirwa.
Amakamyo yemerewe gutwara abantu babiri, imodoka bwite y’umuntu yemerewe babiri ndetse na kimwe cya kabiri ku zitwara abantu mu buryo rusange.
Polisi kandi yongera kwibutsa abashoferi kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ndetse no kubeshya abapolisi.
Polisi nanone yibutsa abagenda mu modoka kwitoza gusigamo intera hagati yabo, mu gihe bari mu modoka.
Mu gihe hari ubonye umuntu urenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, Polisi y’u Rwanga yongera kwibutsa abantu guhamagara kuri 112 cyangwa 0788311155 (WhatsApp).